Abanyeshuri 30 bagaragaweho Coronavirus

Sangiza abandi

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangiye igikorwa cyo gupima Covid19 mu bigo by’amashuri binyujijwe muri Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiyeri y’Ubuzima, mu ikubitiro abanyeshuri 30 nibo bagaragaweho uburwayi bwa Coronavirus.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, iyi gahunda igamije kumenya uko icyorezo cya Coronavirus cyifashe mu mashuri n’uko bahangana nacyo amasomo adahagaze, kandi n’abarwaye bagakurikiranirwa hafi.

Igikorw acyo gupima Coronavirus mu mashuri cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Gisagara ahasanzwe abana 9 barwaye Coronavirus mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa (Groupe Scolaire Mugombwa), hakaba kandi hanapimweyo abandi batatu bagaragaza ibimenyetso byayo.

Mu Karere ka Nyamagabe, hagaragaye abanyeshuri 17 mu bigo by’amashuri bibiri.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka (Groupe Scolaire de Gasaka) hasanzwe abanyeshuri bane bafite Coronavirus, mu gihe abandi 13 bo bagaragaye mu Rwunge rw’amashuri rwa Kigeme (Groupe Scolaire de Kigeme) nyuma yo gupimwa.

Minisiteri y’Uburezi yagize iby isobanura ku myigire mu gihe cya Coronavirus

https://mineduc.gov.rw/index.php?id=166&L=1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *