Umukecuru yahaye Perezida Kagame umurage w’inzu n’isambu

Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith yakiriye irage rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakorewe n’Umukecuru w’Intwaza Nyirangoragoza Marianne rigizwe n’ubutaka ndetse y’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke,uyu mukecuru akaba yarahisemo kubimuraga ngo amwiture ineza yose yamugiriye mbere y’uko yitaba Imana.

Muri Jenoside yakorerwe Abatutsi, Nyirangoragoza Marianne yari afite abana 10,umunani baricwa babicana n’umugabo we.

Yahise ahungira mu muryango we utarahigwaga,biba guhungira ubwayi mu kigunda kuko yagezeyo,na ba bana babiri basigaye bicwa n’abo mu muryango we asigara iheruheru.

 Yaje guhungira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,agize Imana Inkotanyi zimugarura mu Rwanda.

Ageze mu Rwanda nta we yasangaga,agahinda kari kose, nta cyizere cyo kubaho yari agifite ahubwo za nkotanyi zamuvanye I Congo ni zo zamugobotse zimwubakira inzu ndetse afashwa no mu yindi mibereho.

Uko iminsi yicumaga,intege z’ubukecuru zakomeje kumusatira ariko Perezida wa Repubulika akomeza kumuhangaho ijisho ari na cyo cyatumye ahitamo kumuraga. Uko ni ko yaje kujyanwa mu rugo rw’ Impinganzima ruri mu karere ka Rusizi asangayo izindi ntwaza.

Nyirangoragoza yitabye Imana mu kwezi kwa 5 uyu mwaka ku myaka 73 y’amavuko ariko asiga  akoze irage arikorera umuntu benshi batigeze bamenya uretse noteri wenyine yarikoreye imbere.

Umuragwa we yamenyekanye kuri uyu wa kabiri. Ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika we witaye ku mibereho ye nyuma y’ubwo buzima bubi yanyuzemo. 

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu Mukabayire Valerie yashyikirije iri rage ku mugaragaro Ministre muri Perezidansi, Madamu Uwizeye Judith

Iri rage rigizwe n’ubutaka bufite No 1640 ,1530,no 1636.

 Min Uwizeye Judith yakiranye yombi iri rage,arishima mu izina rya Perezida wa Repubulika,maze ahita atangaza ko umuragwa  ariwe Mukuru y’Igihugu Paul Kagame  aryemeye  kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.

Bamwe mu baturaniye uyu mutungo bishimiye cyane guturana na Perezida wa Repubulika

Nyirangoragoza Marianne,isura ye iracyagaruka mu bitekerezo by’abo bari baturanye,abato yareze atitaye ko abe bishwe abireba,baribuka umutima mwiza  yagiraga bemeza ko koko yari ukwiye kugira umukuru w’igihugu nk’umuragwa we. 

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *