Perezida Kagame yabujije inzego guhangana no kuvangirana, ahubwo zikuzuzanya

Perezida Kagame yabujije inzego guhangana no kuvangirana, ahubwo mu mikorere yazo zigaharanira kuzuzanya.

Ni mu muhango wo kwakira indahiro y’Umuvunyi Nirere Madeliene, wabereye mu ngoro y’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro, ejo kuwa 02/12/2020. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yibukije inzego ko nta rwego rukwiye kwivanga mu kazi k’urundi, kandi ko zitagomba kuvuguruzanya.

Perezida Kagame kandi yibukije Umuvunyi Mukuru Madeline Nirere ko Urwego ayoboye rufite inshingano yo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *