Abafite ubumuga bw’uruhu basaba gufatwa kimuntu

Sangiza abandi

Abafite ubumuga bw’uruhu butuma badahuza ibara ryarwo n’abo basangiye amasano, ni bamwe mu bantu bakunze kunnyegwa no guhezwa mu bikorwa bimwe na bimwe. Barasaba guhabwa agaciro kuzuye gahabwa ikiremwamuntu.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ishize hashinzwe urwego rw’igihugu rwita ku babana n’ubumuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda Nicodème Hakizimana yatangarije abanyamakuru ko ababana n’ubumuga bakeneye gufatwa nk’abandi bantu bose.

Yasabye ko abana bafite icyo kibazo bajya bemererwa kwicara ku ntebe z’imbere mu ishuri, kuko amaso yabo atabasha gukurura neza ibiri kure, asaba kandi ko batajya bahezwa mu itangwa ry’akazi, kuko nabo barashoboye.

One thought on “Abafite ubumuga bw’uruhu basaba gufatwa kimuntu

  • 15th December 2020 at 3:44 pm
    Permalink

    Nibyo koko birakwiye cyabne gua agaciro abafite ubumuga bw’uruhu, ni abantu nk’abandi, niu abanyamahoro, ntawe bsagarira.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *