Expo 2020 ntizakira abana b’imyaka 12 kumanura

Sangiza abandi

Mu kiganiro inzego eshatu Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urugaga rw’Abikorera na Polisi y’igihugu bahaye abanyamakuru kuri uyu wa 09/12/2020, hatangajwemo byinshi bujyanye n’uko EXPO 2020 izitabirwa, ibyemewe n’ibitemewe.

Mu bwitabire bw’Imurikagurisha rya 2020 hari impinduka zizabamo kuri bimwe na bimw,e bitewe no kuba Isi yose n’u Rwanda bari mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Imwe mu mpinduka zizabaho ni uko abana bato kugeza ku myaka 12 batazemererwa kujya muri iri murikagurisha, bityo ababyeyi bakaba bakangurirwa kubimenya no kubizirikana, aho kugira ngo bazajye batakaza umwaya munini bashaka kwemeza Polisi n’abashinzwe umutekano w’imurikagurisha ko abana bazanye barengeje imyaka 12, ibi bikaba byasabwe na Commissioner of Police Kabera John Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ugira ababyeyi inama yo kuzavkoresha ukuri kuko nta kindi gipimo gishoboka kuri aba bana batagira indangamuntu.

Imikino y’abana isanzwe iba muri EXPO ntizakorwa, n’ibikinisho byabo ntibizahaboneka.

Indi mpinduka izigaragaza muri iri murikagurisha rya 2020 ni ukuba inganda zisanzwe zikora ibinyobwa bisembuye SKOL na BRALIRWA bitazitabira EXPO 2020. Bisanzwe bizwiho kuba aho byacururizaga haba abakiliya benshi cyane, bamwe baje kwica akanyota, abandi bareba ababyinnyi, abanyarwenya n’abashyushyarugamba mu bitaramo bya buri munsi.

Ibigo by’itumanaho AIRTEL na MTN bizagira uruhare runini mu kugurisha amatike yo kwinjira muri EXPO, ibi bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bigo byombi kandi bizafasha mu kwakira amafaranga y’abagana EXPO, kugira ngo abantu be guhaha bayahererekanya, ahubwo bakazajya bishyura byose byose bakoresheje Airtel Money na Mobile Money.

Expo y’uyu mwaka izajya itangira saa tatu za mu gitondo (09h00) isozwe saa mbiri z’umugoroba (20h00) kugira ngo hubahirizwe amasaha abantu bagomba kuba bagereye mu rugo.

John Williams NTWALI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *