Haguruka irakangurira kwita ku bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe

Umuryango Haguruka ukomeje ubukangurambaga ku kwita ku burenganzira bw’abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe, muri gahunda igamije ko bakwitabwaho bihagije, bakabona uburenganzira bubagomba nk’ubw’undi wese.

Afata ijambo, mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Haguruka, Madamu Umurerwa Ninette yavuze ko abagore bafite ubumuga  cyane cyane ubwo mu mutwe bahabwa ababareberera (Tutelle), hakaba ubwo bamwe muri bo ari bo bahungabanya uburenganzira bwabo, cyangwa se ntibabwiteho. Agasanga hakwiye kubaho ingamba zituma uburenganzira bw’abagore bafite ubuuga bwo mu mutwe badahutazwa cyangwa ngo babangamirwe n’uwo ari we wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umurerewa Ninette / HAGURUKA

Olivier Nsanzabaganwa wa LAF  yavuze ko urwego ahagarariye rubakorera ubuvugizi ku kugera ku butabera, kandi bakabafasha gusobanukirwa amategeko abarengera. Ati: “Kuva twashyiraho iyi serivisi, twabonye koko ko hari abo uburenganzira bwabo buhutazwa”

Sauda, umwe mu bagore bafite ubumuga bwo kutavuga, Yavuze ko uburenganzira bwabo butubahirizwa cyane, ariko bakaba bishimira ko hari intambwe ikomeje guterwa gahoro gahoro.

Mu bandi batanze ibitekerezo, Marie Mediatrice yavuze ko hari igihe abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe babuzwa rimwe na rimwe uburenganzira bwo kugira abana, kandi nyamara batarembye cyane ku rwego rwo kubibabuza

Umutesi Karangwa Flavia ukorana n’abana n’Urubyiruko bafite ubumuga yavuze ko n’iyo abafite ubumuga bwo mu mutwe bashatse kugira ikirego batanga, bibagora kubona ibimenyetso, cyangwa se bagakumirwa n’imiryango bakomokamo.

Nshuti wo muri Serura avuga ko ihohoterwa bakorerwa ririmo n’irishingiye ku gitsina, kandi kuba bitwa “Abasazi” nk’imvugo ibapfobya, bigatuma Babura kirenganura, kuko n’ibyo batangaho ikirego bifatwa nk’ubusazi (Kuba adahagaze neza mu mutwe, biryo agafatwa nk’uvuga ibidafatika)

Scholastique Nyiramajyambere STRADH, yavuze ko  abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe, ahenshi bahabwa akato, ntibahabwe amakuru n’uburenganzira ku bibakorerwa. Yongeyeho ko hari n’igihe bamwe muri bo bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uwase Marie Chantal yavuze ko ikibazo gikomeye bagira ari ukutivugira, n’abakabavugiye kenshi bakicecekera

Uwavuze mu izina rya NCPD, we yasabye ko mbere yo gufatira ingamba zikaze zirimo n’ikumurwa ry’uburenganzira, hagomba kubanza kumenyekana igipimo cy’ubumuga bwo mu mutwe umuntu afite. Ati: “Hari abafite ubumuga bwo mu mutwe buhoraho, hari abagira ubuza bukagenda bukazagaruka bukongera bukagenda, mbese hari abarembye, hari abarwaye bikomeye, hari abarwaye biringaniye, n’abarwaye byoroheje, bitypo bakaba batakira amakuru kimwe

Umugenzacyaha muri RIB, yamaze impungenge abibwira ko RIB idakurikirana ibirego bitanzwe n’abafite ubumuga bwo mu mutwe, asobanura ko iyo ikirego bagishyikirijwe bakora iperereza ryimbitse batitaye ku rucantege rw’abakerensa ububasha bw’imitekerereze bw’uwatanze ikirego.

Mu kiganiro cyatanzwe n’impuguke mu by’amategeko Dr Niyibizi Tite, yagaragaje impungenge ku bareberera ababana n’ubumuga bwo mu mutwe, ababareberera nibo bitwa Guardians cyangwa Tutelles. Avuga ko ibi bisa n’ibikuraho uburenganzira bwo kwifatira icyemezo k’ufite ubwo bumuga.

Yagaragaje ko itegeko rigenga amatora ribambura uburenganzira bwo gutora,  cyangwa gutorwa, kabone n’iyo ubwo bumuga bwaba budahoraho

Dr Niyibizi yagaragaje kandi aho itegeko rigenga umuryango ribabuza uburenganzira bumwe na bumwe, nk’aho amasezerano abareba bayakorerwa n’undi muntu.

Abitabiriye ikiganiro bagarutse ku mpungenge ziba zihari, hanatangwa ingero z’aho abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga bwo mu mutwe bagiye ahubwo bikungahaza mu mutungo w’abo bahagarariye.

Abitabiriye ikiganiro banzuye ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bukangurambaga, ngo uburenganzira bwabo bumenywe kandi bwubahirizwe na buri wese.

John Williams NTWALI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *