Kanzeguhakwa Kajeguhakwa, indirimbo nshya ya Karasira
Ejo tariki ya 09/12/2020 umuhanzi Karasira Aimable yasohoye indirimbo nshya yise kajeguhakwa kanzeguhakwa
Iyo ndirimbo iragira iti:
Kajeguhakwa Kanzeguhakwa
Chorus
Kajeguhakwa na Kanzeguhakwa
Mu nyanja ngari y’ikinyoma
Imbere ya Gashakabuhake
Kajeguhakwa Kanzeguhakwa
Kajeguhakwa Kanzeguhakwa
Igika cya 1:
Ba Kajeguhakwa ni inkirabuheri
Zimuriye ubwonko mu gifu
Zigira victims z’amateka
Inkotsa zakunguriye inuma
Zirashaka umutwe wa Karasira
Igika cya 2:
Ba kanzeguhakwa ubu ni abanzi
Kubera cyane gushyira mu kuri
Barasenyerwa baricwa
Barahunga barafungwa
Barashinjwa ubugambanyi
Barashinjwa ubugambanyi
Igika cya gatatu
Sintinya imbwa iri mu giti
Ntinya uwayishyizemo
Sintinya imbwa iri mu giti
Ntinya uwayishyizemo
Ntinya uwayishyizemo
Ntinya uwayishyizemo
Tega amatwi indirimbo ya Karasira Aimable
Inkuru bifitanye isano: