Akarere ka Kicukiro kujuje ibyumba by’amashuri 115

Sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020, Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba bishya by’amashuri 115 byuzuye muri iyi minsi.

Umuhango wo kubitaha wakozwe n’abantu bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ingamba zo kwirinda Coronavirus, kandi bikaba byakorewe ku bigo bimwe na bimwe, aho kuba ku mashuri yose yubatswe. Abayoboye itahwa ry’ibi byumba by’amashuri ni Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Ukuriye Polisi n’Ukuriye ingabo.

Ibyumba by’amashuri byamuritswe uyu munsi ni igorofa ryuzuye rya Kagarama Secondary School, rifite ibyumba by’amashuri bizunganira ibindi byumba bihasanzwe.

Hasuwe kandi hamurikwa ibyumba bishya bya Groupe Scolaire EFOTEC Nyarugunga i Kanombe, naho hakaba huzuye igorofa rifite ibyumba by’amashuri byinshi. Hasuwe kandi n’ishuri rya Mayange.

Imirenge yagezwemo uyu munsi ni Kagarama, Niboye na Nyarugunga, hafungurwaga ibyumba by’amashuri bimaze kuzura. Cyakora hamwe na hamwe muhasuwe n’ubwo amashuri yuzuye, haracyakorwa amasuku nko gutunganya ubusitani, hakaba n’ahandi hari ayo abana batangiye kwigiramo.

Ibyumba by’amashuri 115 byuzuye birabarwa mu cyiciro cya kabiri, bikaba bibasha kwakira abana 5290, hafatiwe ku kuba buri shuri ritagomba kurenza abana 46 bicaye ku ntebe 23, babiri babiri kuri imwe, bahanye intera.

Mu rwego rwo kurushaho kongera no kunoza isuku, hubatswe kandi ubwiherero 120. Ibyumba bigomba kubakw abyose hamwe ni 187 ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, hakaba n’ibindi byumba 151 biri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi, byose hamwe bikaba ibyumba 338 bigomba kurangira muri iki cyiciro cya kabiri cy’iyubakwa. ry’ibyumba bishya by’amashuri muri Kicukiro.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu Umutoni Gatsinzi Nadine yatangaje ko kubaka ku bwinshi ibi byumba by’amashuri biri muri gahunda yo kurwanya ubucucike mu mashuri, bikanafasha mu kwimakaza ireme ry’uburezi, abana biga bisanzuye.

Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Nadine Gatsinzi Umutoni

Madamu Umutoni yavuze kandi ko kubaka amashuri mu nyubako zigeretse (Amagorofa) biri mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka, kuko yubakwa ari menshi ku butaka buke.

Ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi bishimiye ko amashuri mashya bubakiwe yuzuye, kuko bizarinda ko habaho umuvundo, umubyigano n’ubucucike. Byashimye kandi uburyo yubatse neza, akaba anahesha isura nshya ibigo yubatswemo.

Andi mafoto:

Hubatswe kandi inzira izamuka yanyuramo igare ryicawemo, mu rwego rwo kuzirikana uburenganzira bw’abamugaye
Ubwo hatahwagwa ibyumba bishya by’amashuri kuri Groupe Scolaire Kicukiro IMENARUGAMBA mu Murenge wa Niboye

Nubwo hari ibyumba by’amashuri bindi bikiri kubakwa, ibyumba bimaze kurangira byatwaye amafaranga akabakaba miliyari, kuko ari 948,174,758 FRW.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Professeur Shyaka Anastase yashimiye Akarere ka Kicukiro kuba kabaye aka mbere mu gusoza inyubako zigeretse z’ibyumba by’amashuri.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *