Ingamba zakajijwe, ubukwe bwongeye guhagarikwa

Sangiza abandi

Nyuma y’iminsi mike ishize imibare y’abandura Coronavirus yongeye kuzamuka mu Rwanda, Inama y’Abaminisitriri yateranye kuwa 14/12/2020 yafashe ibyemezo bikaza ingamba z’ubwirinzi, ibirori binyuranye ndetse n’imihango y’ubukwe bikaba byongeye guhagarikwa.

Indi mpinduka igaragara ni uburyo rusange bwo gutwaramo abantu, imodoka zabigenewe zizajya zitwara 50% y’abo zisanzwe zitwara, amasaha y’ingendo yagabanyijwe, Umujyi wa Musanze nawo ukaba washyiriweho ingamba zihariye, kkuo wasanzwemo ubwandu bwo ku gipimo cyo hejuru.

Itangazo rirambuye ry’ibyemezo byafashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *