EXPO 2020, isura nyayo y’igihombo gihamye

Mu gihe abatari bake bavuga ko umwaka wa 2020 wababereye umwaka w’umwaku, kuva utangira, abashoye umutungo wabo muri EXPO 2020 baravuga ko igihombo bari kuhakura gishimangira ko uyu mwaka wababereye agapfunyika kabutindi k’inzanamahano, bakaba banawushoje nabi.

Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’uyu mwaka “EXPO 2020” ritangiye kubera benshi indahiro, kubw’igihombo gikomeye abacuruzi barifitemo, iminsi umunani ishize ritangiye hakaba abemeza ko ishize bataracuruzamo ayo bacuruzaga nibura umunsi umwe mu myaka yashize ubwo babaga baryitabiriye.

EXPO 2020, IMURIKAGURISHA RY’IGIHOMBO

IREME NEWS duheruka kubagezaho inkuru yavugaga ku myiteguro ya EXPO 2020 , ariko uwabashije kurigeramo asanga rihabanye cyane n’uburyo ryategurizwaga abazaryitabira, baba abacuruzi cyangwa abaguzi.

Nyuma yo gutangira kwa EXPO 2020 tumaze kurisura inshuro enye (iminsi ine inyuranye), intero ku barigana ikaba “Expo irabishye Ntakigenda”, naho intero ku baricuruzamo ikaba “Igihombo turi guhura nacyo kirakabije”.

Twakusanyije ubuhamya bw’abaryitabira mu bihe binyuranye, twahageze ari ku manywa tuhagera bwije, twahagez eizuba riva tuhagera imvura igwa, twahageze mu minsi y’imibyizi, tuhagera no muri wikendi.

Ku munsi wa mbere ubwo iri murikagurisha ryatangiraga, ryagezemo abaguzi bake cyane, kuko abagombaga kuricururizamo bari bakiri mu myiteguro yo kubaka no gusukura aho bazamurikira ibikorwa byabo, hakaba n’abandi benshi bari bakizana banapangamo ibicuruzwa.

Ku munsi wa mbere ubwubatsi bwari bugikomeje hamwe na hamwe

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko amafaranga batanze bishyura ibibanza (iseta) batazabasha kuyagaruza. Hakaba abavuga ko n’iyo bayagaruza, nta nyungu bazacyura.

Mu bacuruzi 27 twavuganye, bane bonyine nibo bafite icyizere

Abaganiriye na IREME News, biganjemo benshi batifuje ko dukoresha umwirondoro wabo, ariko bakaba baratwemereye gutambutsa ibityekerezo byabo. Mu byo twatangarijwe byose twafashemo bike bikurikira:

Jye ndi umunyamahanga, ni ubwa gatatu nitabiriye EXPO Rwanda. Kuri iyi nshuro ni bibi, ni bibi cyane, iby’inyungu byo simbibara,habe na gato, ndi mu gihombo gikomeye

Nsanzwe nitabira EXPO, ariko ibyo mbona ubu nabiburiye inyito. Niba ari uko abantu bakennye mri iyi minsi, niba ari ikibazo cya Corona, birakabije rwose, kuza gucuruiza hano byambereye kujugunya amafaranga

Njyewe ncuruza Restora, ariko nta kintu ndi gukuramo p[e. Abakiliy mbona hano baruta abo nsanganywe muri karitsiye. Ntibakiboneka, niba ari uko batabemerera kunywa inzoga ngo bidagadure, sinzi. Kuko umuntu ararangiza kurya, tukaba tutemerewe kumuha nibura andi macupa atatu, kandi aba yinjiye atubwira ko akeneye kwica icyaka

Ubundi mu minsi mikuru abantu barahahaga, bakajya kwishimana n’abana n’imiryango, ariko ubu nta kintu kiri kugurwa, mbese wagira ngo ducuruza mu masaha y’umukwabu (curfew)

Kubera ko iwacu muri Tanzania ibintu byose byakomeje gukorwa, nta kintu na kimwe cyahindutse mu buzima , na business zacu ziragenda ni impamo. Ariko hano mu Rwanda ndabona abantu ari bake cyane, n’abaza barabaza ntibagure, umenya bari gutinya Corona, kandi nyamara ita …

Ibyo kuvuga inyungu nzakura hano narabyibagiwe neza neza, kuko mbere navaga mu Misiri nkaza naabaz einyungu nzatahana, ariko ubu sinzi ko n’ay’itike y’indege , ay’icumbiu n’ay’ibindi nkenera ubwayo yonyine sinzabasha kuyagaruza. Kuza muri iyi Expo ni igihombo gikomeye, ni ugutakaza umwanya n’amafaranga.

N’ubundi naje hano nshidikanya, kuko narabibonaga ko iyiExpo ije mu gihe kibi cyane, abana basubiye ku mahsuri ejobundi, abantu bamwe na bamwe ntibagihembwa, n’abahembwa narahabwa ibice bice, nta faranga ririho, ahuibwo abategura EXPO bazadufashe nibura badusubize make ku yo twatanze ku iseta.

Jye ncururiza Boss, ariko imurikagurisha ridafite akabyeri , ntiribemo umuziki, nta njyana yaryo kabisa

Ibi bintu banapipanze nabi, uzi ko imvura igwa hamwe na hamwe hakanyagirwa, abantu bakirukankana ibicuruzwa bajya kubyugamisha. Nka biriya ureba hariya si ibyanjye, ni iby’abo nugamishirije, ubu banyarukiye muri restora gushaka icyo kurya.

MWIHERE IJISHO UKO UBWITABIRE BWIFASHE MURI EXPO 2020

Kuri stands zimwe na zimwe, barambirwa kubura abo bakira bakaba bigendeye (18/12/2020, 13h06′)

Abashinzwe umutekano banyuramo hose bareba ko nta gihungabana, bakanibutsa abantu kwirinda Covi19

PSF iti abavuga ibyo guhomba bihuse kuko ngo hakiri kare

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwo rutangaza ko abavuga ko bahombye bari kwihuta cyane kubivuga, kuko hakiri kare, abantu bazagenda baboneka gahoro gahoro.

Mu kiganiro twagiranye na Théneste Ntagengerwa , Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera PSF, ku kibazo cyo kuba abacuruzi binubira ko bari guhomba bikabije kuva iri murikagurisha ryatangira, yatanze igisubizo muri aya magambo:

Kuruhande rwa PSF tubona hakiri kare kuvuga ko Expo yabaye igihombo kuko hasigaye iminsi 14 nyuma yayo tuzakora isesengura turebe uko ryagenze kandi abamurika ni abafatanyabikorwa, ibizava mu isesengura tuzabiganiraho tunafatire hamwe ingamba n’ibyemezo.

Theoneste Ntagengerwa, Umuvugizi wa PSF

Ku kibazo cy’abamurikabikorwa bagaragara ko ari bake ugereranyije n’umwaka ushize n’iyawubanjirije, Umuvugizi wa PSF yagize ati : “Abamurika baritabiriye kuko dufite abamurika bari ku kigero cya 95% byabo twari twateganyije kandi n’abavuye mu bihugu by’amahanga baraje ababaye bake ni abazaga na bus bataje kubera ko ingendo mu karere zitaratangira, cyangwa se abaza n’imodoka zabo baturuka mu karere (EAC).”

Theoneste Ntagengerwa Umuvugizi wa PSF afite icyizere ko abaguzi bazaboneka mu minsi iri imbere, kuko ngo impinduka zabayeho ari zo zatumye abantu bagabanuka, kandi na Covid ikabigiramo uruhare. Yabivuze muri aya magambo:

Bitewe n’amabwirizwa yo kwirinda Covid 19 hari impinduka zabaye mu basura ndetse n’ibikorwa bimurikwa harimo ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino y’abana byatumye n’abasura baba bake ariko twizera ko mu minsi igiye kuza hazaboneka abaza guhaha iby’iminsi mikuru.

Hirya no hino muri Expo hamanitse amabwiriza yo kwirinda Coronavirus mu buryo bukwiye.

NTWALI John Williams

2 thoughts on “EXPO 2020, isura nyayo y’igihombo gihamye

  • 20/12/2020 at 11:21 am
    Permalink

    Cyakora byo iyi Expo irabishye by’intangarugero, nahageze rimwe, ariko izarinda irangira ntarongera gusubirayo

    Reply
  • 20/12/2020 at 11:23 am
    Permalink

    Umunyamisiri ducururiza yatubwiye ko kuwa mbere azagabanya abakozi, kuko ngo ntacyo abona tuhamara, kandi sinamurenganya kuko nta n’ikintu gifatika turacuruza kuva expo yatangira

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *