Gasabo: FPR yaremeye abahoze batuye muri Nyakatsi i Ndera

Sangiza abandi

Nyuma y’imyaka icumi abahoze bitwa abasigajwe inyuma n’amateka bavanywe mu nzu za Nyakatsi babagamo bagatuzwa neza, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora mu Karere ka Gasabo (Special Cell) babasuye, babashimira uko biteza imbere, banabaha inkunga izabunganira mu kwifata neza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Mu ijambo rye, Simpenzwe Thomas Chairman wa RPF-Gasabo Special Cell yabwiye abaremewe ko bagenderewe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakora mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo kwifatanya nabo ngo bazabashe gusoza umwaka bamwenyura, bafite n’icyo bashyira ku ziko. Simpenzwe yagize ati: “Turabizi ko Covid19 yagize ingaruka ku bantu b’ingeri zose, namwe yabagezeho, tuje kubaremera ngo tubereke ko turi kumwe namwe”

Simpenzwe Thomas, Chairman wa Special Cell ya FPR / Abakozi b’Akarere ka Gasabo

Mu kuremera abahoze batuye muri Nyakatsi, uyu munsi bahawe Kawunga, umuceri, ibishyimbo, Makaroni, imyenda, inkweto, isabune, amavuta yo kwisiga n’udupfukamunwa. Byose bikaba byaragizwemo uruhare na Hope Haven School, Redeemed Christian Church of God n’Abakozi b’Akarere ka Gasabo b’Abanyamuryango ba FPR.

Abaremewe bahoze batuye mu Kagali ka Bwiza umurenge wa Ndera, ubu bakaba batuye mu mudugudu wa Karubibi, Akagali ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo.

Bakoraniye aho batuye, bahagarara bahanye intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Uwavuze mu izina ry’Umuyobozi wa FPR muri Gasabo yasabye abaremewe, gukomera ku muco wo gufata neza ibyo bahabwa, bagacika ku muco uranga bamwe muri bo wo kubigurisha aho kubyikenuza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline yasabye aba baturage ba Karubibi /Cyaruzinge baremewe gukomeza kwita ku mazu bahawe, kugira isuku, kurinda abana guta ishuri, kubaha uburere bwiza, no kubarinda ihohoterwa ry’uburyo bwose.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo, ushinzwe imibereho myiza muri FPR/Gasabo n’Umuyobozi w’Umurenge wa Ndera, Jeannette Kampundu

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabibukije kandi ko “indinde iba kabiri”, ko bakwiye kurera neza abana babo, ngo nabo bazabiture kubashyigikira no kubashajisha neza igihe bazaba bageze mu zabukuru. Yabasabye kandi kwirinda ubunebwe ahubwo bagakora cyane, ati “Ukora aruta uwanga”

Yanabashimiye ibikorwa bafite birimo ubukorikori bwo gutunganya imishito ikoze mu migano, ububoshyi bw’uduseke n’ibindi, inzu yogosha (Salon de Coiffure) na butiki.

Bimwe mu bikorwa byabo

Uwavuze mu izina ry’aba baturage yashimye iterambere bamaze kugezwaho n’iryo bamaze kwigezaho, ashima inkunga bahawe, avuga kandi ko bazakomeza kwiteza imbere bubahiriza inama zose bagiriwe n’ababaremeye hamwe n’abayobozi babasuye.

ANDI MAFOTO

Abana babo ntibakirangwaho umwanda w’akarande bahoranaga kera

Williams

One thought on “Gasabo: FPR yaremeye abahoze batuye muri Nyakatsi i Ndera

  • 24th December 2020 at 7:15 am
    Permalink

    Wow,
    FPR Muryango w’abanyarwanda, turakwemera twese

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *