GASABO: Hatashywe ibyumba bishya by’amashuri mu mirenge yose

Sangiza abandi

None kuwa 23/12/2020, Akarere ka Gasabo katashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri bishya bimaze kuzura, muri gahunda ngari ya Leta yo kugabanya ubucucike u mashuri, no kuzamura ireme ry’uburezi.

Mukase Jolie Radegonde ni Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kacyiru, yasobanuye ko kubakirwa ibyumba bishya by’amashuri bizabafasha cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko abana baziga neza badacucitse.

Mukase Jolie Radegonde, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kacyiru

Radegonde yavuze ko abana bigaga mu ishuri rimwe barenga 70, kuko ngo mu mwaka wa 2006 ryari rifite abanyeshuri 456, ubu bakaba ari 2023. Ibi byatumye ubucucike buzamuka cyane, ku buryo mu ishuri rimwe habagamo abanyeshuri bagera cyangwa barenga 70.

Yakomeje agira ati: “Nyuma yo kubakirwa ya mashuri meza amaze kuzura no gutahwa, turizera ko nta shuri rizarenza abana 46.” Umuyobozi w’Ishuri rya Kacyiru yavuze kandi ko ashimira Leta n’ababyeyi bagize uruhare mu gutanga inkunga yatumye iri shuri ryubakwa, avuga ko aya mashuri bazayabungabunga, baabungabunga n’ireme ry’uburezi.

Izabayo Thierry ni umunyeshuri wahagarariye abandi avuga umuvugo wo gushima Leta, ababayeyi, abarezi, Akarere n’ikigo muri rusange. Mu muvugo we yagize ati: “

Isuku yacu igira isoko, muri Gasabo turabasumba, muri Kacyiru tukaba ku isonga, mwe muyidutoza amashyi n’impundu!”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Madamu Umwali Pauline yavuze ko kuzura kw’aya mashuri yongerewe ibyumba bishya bizazamura ireme ry’uburezi mu kugabanya ubucucike, no mu kurinda ko abanyeshuri bakora ingendo ndende bajya ku mashuri.

Niyitegeka Jean Pierre uhagarariye abandi barimu muri Groupe Scolaire Kacyiru yavuze ko kuba abanyeshuri batazongera kubyiganira mu ishuri ku mpamvu z’ubucucike, bizajya bibafasha kwisanura, n’umwalimu akabona uko abakurikirana neza.

Umwali Pauline yasobanuye ko aho bishoboka bagiye bubaka inyubako zigeretse mu rwego rwo kubungabunga ubutaka buto buhari. Yavuze ko muri Gasabo hamaze kuzura amashuri 21 agaretse, buri rimwe rikagira ibyumba umunani, byose hamwe bikaba ibyumba 168 mu mashuri agaretse.

Umwali Pauline uyobora Gasabo yavuze ko aya mashuri yubatswe ku mafaranga ya Leta , aya Banki y’Isi n’andi yatanzwe n’abaturage.

INKURU BIFITANYE ISANO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *