Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda ku isonga mu kubungabunga umutekano

Mu gihe ingabo z’u Rwanda zimaze mu gihugu cya Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, zagaragaje guhangana n’icyahungabanya umutekano cyose, kandi zikabikorana ubwitange bwose bushoboka n’ubuinyamwuga buhambaye.

Akazi kazo karushijeho kuba kenshi mu byumweru bibiri bibanziriza amatora, ubwo imitwe y’inyeshyamba zishyigikiye Gen Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu zafataga intwaro ngo ziburizemo amatora.

Si ingabo z’u Rwanda zonyine ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, hari n’izo mu bindi bihugu, ariko muri iyi nkuru turibanda ku bikorwa bya RDF, dore ko zanongerewe ubwinshi bwazo, hakoherezwayo n’izindi ku masezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano.

Ingabo z’u Rwanda zigaragaje mu buryo budasanzwe mu minsi ibanziriza matora no ku munsi w’amatora nyirizina.

BYINSHI MU MAFOTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *