BDF, mbere na mbere mu nyungu z’umuturage – Umuhigo wa Munyeshyaka
Umuyobozi Mukuru Mushya w’Ikigega BDF, Vincent Munyeshyaka yasezeraniye Abanyarwanda muri rusange n’abagenerwabikorwa ba BDF by’umwihariko, ko inyungu z’umuturage ari zo agiye gushyira ku isonga, kandi hakanakosorwa ikibazo cy’ubukererwe mu kwiga no gusubiza amadosiye.
Ibi yabitangaje ejo hashize tariki ya 29/12/2020, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Ubuyobozi Bucyuye igihe n’ubuyobozi buteruye ikivi. Ni nyuma y’aho inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuwa 14 Ukuboza 2020, yashyize mu myanya abayobozi bashya b’ikigega BDF, ikongeramo umwanya utari usanzwemo w’Umuyobozi Mukuru Wungirije, ikanashyiraho Abayobozi Bashya b’Inama y’Ubutegetsi ya BDF.

Mu myaka ikabakaba icumi ikigega BDF (Business Fevelopment Fund) kimaze gishinzwe, cyashimwe na benshi kigawa n’abandi mu mikorere yacyo. Abafite icyo banengaga ahanini bafatiraga ku kuba ngo gifasha abifite mu mikoro, inyungu z’umuturage utangiza business iciriritse ntizirebweho. Abandi bakomeje kuyigaya ko itajya isubiza ubusabe bwabo bukirengagizwa, cyangwa igisubizo kigatinda cyane imishinga babaga bifuriza inguzanyo yararengeje igihe yacyo cyo kubagirira umumaro. Ibi bikaba byaragarukwagaho na bamwe mu bahinzi-borozi, abarangura mu mahanga ya kure, abanyabukorikori, n’abandi .

Vincent Munyeshyaka wakurikiranye imibereho ya BDF kuva igishingwa, na nyuma yaho ubwo yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, mu ijambo rye akimara guhabwa ububasha bwo kuyobora BDF, no mu ijambo yagejeje ku bakozi ba BDF, yagarutse ku nyungu z’umuturage, ashimangira ko ari zo mbere na mbere zigomba gushyirwa ku isonga, BDF ikubakirwa icyizere gihamye.

Mu magambo aye afatiye ku bushobozi bwa BDF yita buke akurikije ubwinshi bw’imishinga n’ibyifuzo by’abantu bakeneye kunganirwa, Vincent Munyeshyaka yagize ati: N’iyo ibyo twakora mu nyungu z’muturage byaba ari bike, ariko nibura bizabe bingana n’ubushobozi bwa BDF”. Aha yagaragazaga ko ku gipimo cyo hejuru, umusaruro w’ibikorwa bya BDF ugomba kungukira umuturage.
Vincent Munyeshyaka yasabye abakozi ba BDF ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo iyi ntego igerweho.

Egide Rugamba wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF icyuye igihe, yahaye ikaze abayobozi bashya, anashima abo bakoraney kubw’iterambere bagejeje kuri BDF, no kuba yari imaze kumenyekana hose mu gihugu, kandi uko imyaka itambuka ikarushaho kwitabirwa, ari nako yunganira benshi.

RWIGAMBA Eric, Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF, yavuze ko bazubakira ku musingi usizwe n’ababanjirijemo, kandi ko bazakomeza kuzamura izina rya BDF, mu guhesha agaciro gakwiye icyizere bagiriwe.

Kurikirana birambuye umuhango w’ihererEkanyabubasha, mu majwi n’amashusho: (VIDEO)
Ihererekanyabubasha mu mafoto











John Williams NTWALI
Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame wabonye ko iki kigo BDF cyangiritse cyane akagiha abayobozi bashya bo kukivugurua. Nimugerageze muyikubite icyuhagiro yari yarazambye
Karibu karibu cyane Bwana Munyeshyaka,uri umukozi twemera utajya utakaza igihe cye,shyira icyo kigo ku murongo
Nyakubahwa Minister Munyeshyaka, muzadufashe rwose mudukize icyenewabo na ruswa byabaye imungu muri BDF, kuko n’iyo umuntu yagira umushinga mwiza bihagije ntacyo BDF yamumarira adafiteyo connection.
Nyakubahwa gerageza rwose, dore ejo ni ku bunani, nubikora nawe uzaba uduhaye ubunani bwiza
Umva ko ibigo bikosoreka, iyi BDF nijya ku murongo nzamenya ko hari icyiza nibura kimwe cyonyine kibonetse mu mwaka wa 2020
cyakora niba imvugo muzanye ariyo ngiro,reka nzaze ngerageze, kuko umuntu yadeposaga umushinga umwaka ukarangira atazi icyo mumuziza.
Mupfa iki n’abakene?
Ubu kandi wasanga hari abantu bategereje umukiro ku kiryabarezi ngo ni BDF.
Apuu, sinjye ubavumye n’ubundi ntacyo mwari mumariye abaturage.
Ndebye aya mafoto nsangamo wa mugore w’umwiyemezi usuzugura abantu ukagira ngo amafaranga bamusaba ayakura mu mufuka we, mpise nzimya imashini
Imishinga yacu muyica amazi ngo ntiyuzuye, tukarwana no gushakisha ikiburamo, twagaruka tugasanga mwayihaye ben wanyu banatangiye kuyitapfuna . Ariko kuki mutigaya kweli .
Nashima bayihaye umusirikare , kandi nawe utaraturutse muri Uganda
Ikibazo cyanyu rero bantu bo muri BDEF kuki mutagira amabwiriza asobanutse ngo tubagane twizeye gufashwa koko.
Ibyo mutubwira kuzuza ntibiba bisobanutse,mbese muba murangiza umuhango ngo ukwezi nigushira muhembwe ngo mwarakoze
Ndabona muje mufite imigambi myiza nyabuneka muzayigire ingiro,imvugo yanyu izabe yo
dukeneye bdf ifite icyerekezo nk’icya nyakubaha perezida wacu uhora yifuza ko abanyarwanda batera imbere muri byose