Kuba abana bamwe batemererwa kwiga abandi biga, byateje ururondogoro

Mu Rwanda, abana b’incuke n’abiga mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza bagiye kumara amezi 10 batiga. Aba ni abana bo ku Gisenyi bajyanywe ku ishuri mu mpera za 2019

Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame avuga ko hari igisa n’ivangura mu kurinda abana Covid kuko mu bana bangana hari abataremererwa kwiga, n’abajya kwiga.

Kuva mu kwa 11 umwaka ushize amashuri yongeye gufungura nyuma y’amezi arindwi afunze kubera Covid, gusa abiga amashuri y’incuke n’imyaka itatu ibanza kugeza ubu bagomba kuguma mu rugo.

Jean Paul Ndayisabye umubyeyi w’abana batatu wo ku Kacyiru i Kigali ku tariki 01/01/2021 yandikiye perezida avuga ko abana bo muri icyo cyiciro biga mu mashuri mpuzamahanga mu Rwanda bo biga.

Avuga ko hariho “igisa n’ivangura rishingiye ku bukungu ku buryo abifite aribo babona amahirwe yo kwigisha abana babo n’aho abafite ubushobozi buke cyangwa buciriritse bakomeje gutegereza nk’aho iyi ndwara ireba icyiciro cyimwe cy’abantu”.

Coronavirus mu Rwanda imaze kwica abantu barenga gato 100 kuva yahaboneka mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, naho abamaze kuyandura bo barenga 8,800.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari benshi bagaragaza ko bidakwiye kuba amashuri mpuzamahanga – yiganjemo abana bo mu miryango ikize – yo asa n’atarebwa n’izi ngamba zo kurinda abana icyorezo.

Ndayisabye we yabwiye BBC ko icyo asaba mu ibaruwa ye ari uko “niba abana biga bige bose, niba batiga nabwo bagume mu ngo bose nta busumbane bubayemo.”

Nta gisubizo ku ibaruwa ye arabona, yabwiye BBC ati: “Igisubizo ni abanyarwanda nka 99.9% bagitegereje”.

Ku bibazo bisa n’iki cy’abana bataremerwa gusubira ku mashuri, ejo kuwa mbere Alphonse Sebaganwa ukuriye ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) yasubije umwe kuri Twitter ati: “…turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze…”

Kuri bamwe ariko iki si igisubizo gifatika, uwitwa Ndikuyeze yasubije Sebaganwa ko gusubiza atavuze igihe ntacyo biba bifashije.Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Hari abari bategereje igisubizo cy’ikibazo cy’aba banyeshuri mu byemezo by’inama y’abaminisitiri byatangajwe mu ijoro ryo kuwa mbere.

Nta mwanzuro w’iyi nama ukivugaho, mu ngamba nshya zatangajwe ni icyo ubu bamwe bari kwita “Guma mu karere”, ibuza ingendo hagati y’uturere, n’uturere n’umujyi wa Kigali.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *