Ibitaro Fayçal byizihije gukura neza kw’impanga zavukiye amezi 6

Ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal biri i Kigali mu Rwanda byizihije kuwa 14/05/2021, isabukuru y’imyaka itanu ku mpinja zavutse ari impanga, ariko zikavukira amezi atandatu, ku buryo byasabye kwitabwaho kudasanzwe kugira ngo babashe kubaho.

Mu butumwa ibitaro King Faisal byashyize ahabona , bwagize buti: “None twizihiye Jaden na Jayson bavukiye muri King Faisal Hospital muri Mutarama 2016 bafite gusa amezi atandatu. Turashimira by’umwihariko Dr Edgard na Dr Mucumbitsi babakurikiranye kugeza uyu munsi wa none. Isabukuru Nziza y’Imyaka itanu”

Kuri iyi sabukuru y’imyaka itanu y’izi mpanga, Nyina w’abana yongeye gushimira byimazeyo ibitaro King Faisal.

Hari abandi babyeyi nabo King Faisal Hospital yafashije mu buryo nk’ubu:

Kanda hano usome byinshi birambuye byakozwe na King Faisal Hospital mu mwaka wa 2020

KFH Magazine, December 2020

NTWALI John Williams

One thought on “Ibitaro Fayçal byizihije gukura neza kw’impanga zavukiye amezi 6

  • 18/01/2021 at 2:01 pm
    Permalink

    Mbega byiza.
    Imana ikomeze aba baziranenge, ibahe ibyiza byose mu buzima

    Reply

Leave a Reply to Ufitinema Cathy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *