Nyuma y’icyemezo cy’urw’Ikirenga, Inteko isubukuye imirimo

Sangiza abandi

Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda isubukuye imirimo yayo mu buryo bwihuse, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga ruyihaye ububasha bwo kuyikomeza mu buryo bunyuranyije n’uko bisanzwe mu itegeko nshinga.

Iki cyemezo cyafashwe mu buryo bwihuse cyane, kuko :

Ku itariki ya 02/02/2021: Abadepite bamenyeshejwe ko gahunda y’igihembwe gisanzwe cya kabiri igomba kongera kunozwa

Ku itariki ya 03/02/2021: Urukiko rw’Ikirenga rwasabwe guha ububasha inteko ishinga amategeko kuba yateranira ahandi cyangwa se mu bundi buryo butari uguteranira gusa byanze bikunze mu Ngoro iyi Nteko Ishinga Amategeko ikoreramo, nkuko bigenwa n’Itegeko Nshinga

Kuwa 04/02/2021: Urukiko rw’Ikirenga rwaciye urubanza rwemeza ko Inteko Ishinga Amategeko ishobora guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyafashwe n’Abacamanza batanu barangajwe imbere na Perezida warwo , Dr. Nteziryayo Faustin.

Uyu munsi kuwa 05/02/2021: Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yabandikiye abamenyesha ko igihembwe cya Kabiri Gisanzwe cy’Umwaka wa Gatatu wa Manda ya Kane y’Umutwe w’Abadepite gitangira uyu munsi isaa cyenda z’igicamunsi (15h), hifashishijwe ikoranabuhanga (Bari mu ngo zabo).

Ingingo ya 69 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igira iti: “Inama z’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ziteranira mu Ngoro zabugenewe mu Murwa Mukuru w’Igihugu, keretse bibujijwe n’inzitizi ntarengwa zemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe na Perezida w’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bireba. Igihe Urukiko rw’Ikirenga na rwo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje Itegeko-teka.”

Iri tegeko niryo ryashingiweho hiyambazwa Urukiko rw’Ikirenga ngo hafatwe uyu mwanzuro binyuze mu icibwa ry’Urubanza, kuko mbere y’uko icyemezo cy’Urukio rw’Ikirenga gifatwa, Abadepite ntibabashaga guterana, mu gihe nyamara imirimo ibareba n’ibyemezo bagomba kugiraho ijambo byo biba bihari igihe cyose.

Soma Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuri iyi ngingo :

Mu kiganiro IREME News yagiranye na Depite Dr Frank Habineza ku murongo wa telephone, yatubwiye ko gufatwa byihuse kw’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga byari ngombwa cyane, kuko Inteko itashoboraga guteranira bisanzwe mu ngoro yayo, yari kuba itubahirije amabwiriza yo kwirinda Covi19 yashyizweho n’igihugu, na none ntiyari guterana hakoreshejwe izindi nzira, kuko yari kuba yishe ingingo ya 69 y’Itegeko nshinga.

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko iyo bidasabwa Urukiko rw’ikirenga Inteko Ishinga Amategeko ntiterane ku munsi wo gutangira igihembwe gisanzwe, byari kuba binyuranije n’Itegeko Ngenga rigenwa n’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 72. Depite Habineza asoza agira ati: “Twe nk’abashinzwe amategeko, si twe twayahonyora”.

Amakuru atugeraho ni uko Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite itangira imirimo yayo y’igihembwe gisanzwe uyu munsi i saa Cyenda, mu gihe Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yo yamaze kuyitangira uyu munsi, isaa tatu za mu gitondo. Senat nayo ikaba yahawe ubwo burenganzira n’Urukiko rw’Ikirenga.

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *