Kagame ati: “Gukina umupira si ugutumura”

Sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yasuye ikipe y’Igihugu AMAVUBI aho iri mu mwiherero i Bugesera, nyuma yo kugaruka mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Cameroun aho bari bitabiriye imikino Nyafurika y’amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu gihugu.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagarukiye muri 1/4 cy’irangiza, yatashye atsinze umukino umwe, atsinzwe umukino umwe, anganyije imikino ibiri.

Mu biganiro bagiranye na Perezida Paul Kagame, abakinnyi bagaragaje ibitekerezo byabo birimo ko hategurwa abana bato kugira ngo ikipe y’igihugu ijye ibona aho ikura ababyiruka, basabye kandi ko abavunika bajya bitabwaho bikwiye. Abavuze mu izina ry’abakinnyi ni Kapiteni w’Amavubi Tuyisenge Jacques na Visi-Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame. Bombi kandi bashimiye Perezida Kagame uko atera inkunga Amavubi akanayahoza ku mutima.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yashimiye Amavubi, avuga ko hakurikijwe uko yitwaye, uko yateguwe, utubazo tunyuranye bahuye natwo, bikagereranywa n’umusaruro batahanye, ati” Dufite ikipe itamee nabi” Periza Kagame yanemereye Amavubi ishimwe riziyongera ku yandi basanzwe bahabwa mu mikino nk’iriya.

Perezida Kagame yihanagirije Amavubi ku bibasha kwangiza umukino bagatakaza amanota

Avuga ku bijyanye n’imyitwarire mu kibuga, Paul Kagame yabwiye abakinnyi n’Abatoza b’Amavubi ko disipulini no kwitwara neza mu kibuga ari nyambere, ko batagomba kurwana, guharia cyangwa guhangana n’abasifuzi cyangwa abandi.

Umukuru w’igihugu yababwiye ko batagomba kwiringira iby’amarozi kuko ngo nta kipe idatsindwa, n’abayakoresha baratsindwa. Yababwiye ko buri wese iyo akinnye neza aribwo ikipe y’abakinnyi 11 umwe iba yuzuye, mu gihe iyi umwe atakaje inshingano ze bisa n’aho ikipe iba isigaranye abakinnyi icumi gusa, haboneka undi nawe uteshuka ku nshingano ikipe igasa n’aho iri gukinisha abakinnyi icyenda, n’ubwo bose uko ari 11 baba buzuye mu kibuga.

Perezida Kagame yagize ati : “Gukina umupira si ugutumura, bisaba gukina mu buryo nyabwo unafite disipulini”. Yashoje abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakurikiza ingamba zose z’ubwirinzi, kuko ngo ari indwara ifata bose.

Mu mikino nyafurika Amavubi avuyemo muri Cameroun, yanganyije na Uganda ubusa ku busa, anganya na Maroc ubusa ku busa, atsinda Togo ibitego bitatu kuri bibiri, atasindwa na Guinea igitego kimwe ku busa, asezererwa muri kimwe cya kane cy’irangiza.

John Williams N.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *