Trump na none agizwe umwere, 43 bati nta cyaha afite

Sangiza abandi

Mu gihe Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari imaze iminsi ihindutse urukiko rwo kuburanisha umugayo (impeachment) washyizwe kuri Perezida Trump ku nshuro ya kabiri, birangiye agizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

Kugira ngo Trump ahamwe n’icyaha byasabaga nibura amajwi 67 ku basenateri ijana, ibi bikaba byari gushoboka iyo haboneka abo mu ishyaka rye batari munsi ya 17 bashyigikira ko atsinzwe. Ariko urubanza rwarangiye abademokarate bose uko ari 50 bavuze ko Trump ahamwa n’icyaha, Abasenateri barindwi b’Abarepubulikani nabo barabashyigikira, ariko 43 basigaye bavuga ko ari umwere.

Abasenateri bo mu Ishyaka rya Trump bashyigikiye ko ahamwa n’icyaha ni barindwi aribo: Richard Burr wo muri Leta ya North Carolina, Bill Cassidy wo muri Leta ya Louisiana, Susan Collins wo muri Leta ya Maine, Lisa Murkowksi wo muri Leta ya Alaska, Romney, Ben Sasse wo muri Leta ya Nebraska na Pat Toomey wo muri Leta ya Pennsylvania.

 

Senateri Richard Burr yatunguye abandi bose

Senateri Richard Burr wo muri Leta ya North Carolina ni we wari ukuriye Komite ya Sena ya Amerika ishinzwe ubutasi, iyi nayo ikaba ari yo yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu kwivanga mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyagombaga gutuma Trump yeguzwa iyo bigaragara ko aba yarabigizemo uruhare, ari nabwo habaga impeachment ya mbere, Trump akaba umwere.

Senateri Burr yatunguranye cyane ubwo yatoraga ko Trump ahamwa n’icyaha, mu gihe nyamara mu cyumweru gishize yari ku isonga mu bavuga ko kuburanisha Trump muri Sena binyuranyije n’itegeko Nshinga kuko atakiri ku butegetsi. Kuba rero yari ashyigikiye ko Trump aba umwere ataburanye, uyu munsi akaba yatoye ko ahamwa n’ibyaha, byasesenguwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika nk’igikorwa kidasanzwe, banavuga ko byatunguye abasenateri bagenzi be.

Undi mu Senateri watunguranye ni Mitch McConnell watoye yemeza ko Trump adahamwa n’icyaha ahubwo ari umwere, mu gihe nyamara ari umwe mu bagaragaje ubukana mu gushinja Trump icyaha cy’ubwigomeke bw’abaturage, akaba yaranabaye umwe mu b’ibanze bashishikarije abandi kweguza Perezida Trump akiri ku buyobozi.

Nancy Pelosi uzwiho kuba yararwanyije Perezida Trump ashyizeho imbaraga zose (bamwe bamwibuka ashwanyaguriza imbere ya za Camera disikuru ya Perezida Trump), ntiyabyihanganiye, yahise agaragaza ko anenze bikomeye imigenzereze ya Senateri Mitch McConnell wamutabye mu nama.

Perezida Trump ntacyegujwe. Yashinjwaga iki?

Perezida Trump yashinjwaga kugira uruhare mu gutuma Abanyamerika bamushyigikiye bigaragambya bakagaba igitero ku Nzu ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ikoreramo, ahantu hafatwa nka hamwe mu h’imena hubashywe cyane kurusha ahandi muri iki gihugu.

Iyo Perezida Trump ahamwa n’icyaha cyo gukangurira abamushyigikiye kwigomeka, byari gutangazwa ko yegujwe ku mwanya wa Perezida wa Amerika, n’ubwo atari akiyiyobora, yari kongerwa ku rutonde rw’abegujwe. Bityo akaba atari kuzabasha kwiyamamaza ukundi ku mwanya uwo ari wo wose usaba gutorerwa. Yari kandi gutakaza amahirwe n’ibindi bigenerwa uwahoze ari Perezida wa Amerika, birimo na pansiyo.

Kuba agizwe umwere, ibyo kweguzwa kwe bikaba bihanaguwe, bitumye asoza manda ye adafite icyasha , bikanagabanya umwuka mubi wari utangiye gututumba mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani, ritigeze rivuga rumwe ku miyoborere ye no ku byaha binyuranye yagiye ashinjwa.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *