RFH ikomeje ubukangurambaga ku burwayi bwa Hemophilia

Rwanda Fraternity Against Hemophilia (RFH) ikomeje kumenyekanisha ikibazo cy’uburwayi Bwa Hemophilia, ikabikora yifashishije ubukangurambaga n’amahugurwa y’ingeri zinyuranye.

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021, RFH yatanze amahugurwa kuri bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, basobanurirwa Hemophilia icyo ari cyo, inkomoko yayo, uko isuzumwa n’icyakorerwa ufite ikibazo cyayo.

RFH yateguye aya mahugurwa ibifashijwemo na NNHF, WFH (World Forum of Hemophilia), AFH na AFATH.

Abahawe amahugurwa uyu munsi ni abo mu cyiciro cy’aba physiothérepeutes, mu minsi iri imbere hakazahugurwa kandi n’abaganga, abaforomo, n’abajyanama b’ubuzima.

Amahugurwa y’uyu munsi yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu batanze ibiganiro harimo Prof Massaissa Florence, wasobanuye uko iyi ndwara ya Hemophilia iteye n’uburyo isuzumwa muri Laboratoire. Yatanze imirongo migari y’uko isuzuma rigenda intambwe ku yindi ngo ribashe gutanga igisubizo gihamye.

Impuguke Dr Aimable KANYAMUHUNGA (Pediatrician Hemato-Oncologist) yavuze ku mavu n’amavuko y’iyi ndwara yahoze yitwa Royal Disease kubw’umwamikazi Victoria (hagati ya 1837 na 1901), asobanura uko yagiye ikurikiranwa kugeza ibonewe izina Hemophilia (ritarabonerwa inyito yihariye mu Kinyarwanda).

Avuga ku bukana bw’iyi ndwara, Dr Kanyamuhunga yasobanuye ko ufite ikibazo cya Hemophilia atungurwa no kuva amaraso (saignement/bleeding), igihe icyo ari cyo cyose kandi bikaba byaba ku rugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri.

Yagiriye buri wese witabiriye ikiganiro inama yo gukoresha ubuvuzi bwihuse igihe cyose abonye umurwayi ufite Hemophilia, mu gihe atarabasha kugera ku bitaro bifite ubushobozi buhagije kuri Hemophilia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *