Kinshasa: Uwavumbuye umuti wa Covid19 yapfuye urw’amayobera

Umushakashatsi w’umuhanga Étienne-Flaubert Bantangu Mpesa wakoze akanatangaza umuti wa Coronavirus yise “Manacovid” yapfuye urw’amarabira kuwa 05/03/2021, afite imyaka 79.

Uyu mushakashatsi w’inzobere mu bya Pharmacie n’ubutabire  yatangiye ubushakashatsi bwe mu mwaka w’1971, ariko nyuma yaho akaba yaranabukomeje ari nako yiga amashuri asumbyeho.

Nubwo urupfu rwe rwatangajwe ku itariki ya 05/03/2021, Umuryango we uvuga ko yapfuye mu ijoro rishyira kuri uwo wa Gatanu. Abaganga bavuga ko yazize kanseri y’urwagashya, naho abo mu muryango we bakemeza ko yapfuye amarabira, urupfu rudasobanutse kandi rw’amayobera.

Étienne-Flaubert Bantangu Mpesayari umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi mu by’imiti cyitwa CRPL / Centre de Recherche Pharmaceutique de Luozi. Umuti wa Coronavirus yavumbuye wari umaze kuvura abatari bake kandi bagakira neza, nk’uko byemejwe na Leta ya Congo yanamuhaye icyemezo cy’ubuziranenge bw’uwo muti, muri Mutarama 2021.

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yijeje abakoranye nawe ubufatanye kugira ngo uyu muti utazimira, ahubwo uzakomeze gufasha Abanyekongo guhangana na Covid19.

Iki gitabo gikubiyemo incamake (summary) ku bushakashatsi bw’uyu muti

Étienne-Flaubert Bantangu Mpesa yavumbuye uyu muti mu kwezi k’Ugushyingo 2020, utangira gukoreshw amu igeragezwa, bigera mu kwa mbere umaze kuvura abasaga 300, ari nta n’uzwi wagizeho ingaruka zitari nziza.

Byatumye mu kwa mbere uyu muti wemezwa na Leta ya Congo nk’umw emu miti yemewe mu gihugu. Mu kwezi kwa Gahsyantare 2021 bawoherereje Ishami ry’Umurango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima (OMS/WHO) ngo riwugenzure, none uwawuvumbuye apfuye OMS itaratanga igisubizo cya nyuma.

Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *