Byumvuhore asubiyemo indirimbo ye “Singire Inkovu Nkomeretsa”

Umuhanzi w’umuhanga w’Umunyarwanda Byumvuhore Jean Baptiste yasubiyemo (Remix / Retouche) indirimbo ye “SINGIRE INKOVU NKOMERETSA”

i indirimbo uyu muhanzi yakoze mu mwaka wa 1995, u Rwanda rugisohoka muri Jenoside, kuko n’ibivugwamo byose niho bikomora inganzo yayo. Iyi ndirimbo yasohotse ku muzingo we wa Gatanu (Volume 5)

Ni indirimbo itakambira Imana ngo yongere isane u Rwanda bene rwo basubize agatima impembero, ndirimbo ikangurira abarokotse n’abasigaye kubana neza, indirimbo isana kandi yurura imitima, indirimbo y’icyizere kandi yuje impanuro nyinshi.

Tega amatwi unasome amagambo y’indirimbo “Singire inkovu Nkomeretsa” yaraye isubiwemo na Nyirayo Byumvuhore Jean Baptiste”

Ku muzingo wa Gatanu wa Byumvuhore Jean Baptiste wasohotse mu mwaka wa 1995 (awukoreye muri Tanzania), hariho indirimbo zikurikira:

Iyo Bumva

Singire inkovu nkomeretsa

Umushumba ni Yesu

Umutwaro we Ukwe

Urubanza umunsi Mwazutse (Remix)

Uri Igisore (Remix)

Umugayo

Facture No 2

NTWALI John Wlliams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *