SAFI RUN izanye iterambere ridahungabanya ibidukikije

Ingufu z’ibikomoka kuri peteroli zikomeje guhumanya ikirere , kandi bikagenda bifata intera ndende umunsi ku wundi, hakaba hakenewe ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, no kugabanya ikiguzi cy’ibikoresha ingufu. Sosiyete SAFI RUN ije ibifitiye igisubizo.

Muri iyo gahunda, ikigo SAFIRUN Rwanda gikomeje kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali aho gifite serivisi zikomeje kwitabirwa mu buryo buzamuka buri munsi. SAFI RUN Rwanda ni Sosiyete igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa binyuranye ibibasangishije aho bari, mu ngo zabo cyangwa aho bakorera ku biro.

Zimwe muri Moto zifashishwa na SAFIRUN Rwanda, zose zikoresha amashanyarazi mu cyimbo cya lisansi

Kuwa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021 nibwo ubuyobozi bwa SAFIRAN Rwanda bwamurikiye Abanyarwanda amapikipiki akoresha amashanyarazi azajya yifashishwa mu kugeza ku bakiriya bayo ibyo baguze, mu buryo bwihuse, bubangutse kandi bigakorwa hatabayeho kwangiza ibidukikije cyangwa guhumanya ikirere, kuko amapikipiki yabo atohereza mu kirere umwuka wanduye ugihumanya.

Uko SAFIRUN Rwanda igeza ku bakiliya ibyo batumijeho, mu buryo bwihuse

Mu ijambo rye, Jerry Ndayishimiye ushinzwe iyamamazabikorwa muri SAFI RUN Rwanda, yavuze ko imibare bafite ibagaragariz ako umubare munini w’Abanyarwand aari uw’abagikoresha inkwi, amakara n’ibidni, mu gihe gaz izwiho kudahumanya cyane ikirere yiyambazwa na bake. Ati: “Dufite gahunda yo gukoresha inzira zidahumanya ikirere tugeza ku bakiliya bacu bari hirya no hino, ibyo badusaba.

Jerry Ndayishimiye, SAFIRUN Rwanda

Mu bicuruzwa bari kwibandaho muri iyi minsi harimo Gaz, kandi bakayigeza ku bayisabye, ku kiguzi kidahanitse, nk’uko bishimangirwa na Marie Josée Tuyizere ushinzwe ikurikiranabikorwa (Operations Manager). Akongeraho ko SAFIRUN imaze guha akazi abakozi barenga 50 kandi babyishimiye kuko babikora babyitayeho, banishimiye uburyo bw’imikoranire buri hagati yabo n’abakiliya ndetse n’umukoresha wabo.

Marie Josée Tuyizere, Operations Manager / SAFIRUN Rwanda

Bwana Tony Adesina, Umuyobozi Mukuru wa SAFIRUN Rwanda, avuga ko ibikorwa byabo bazakomeza kubyagura, bakageza ku bakiriya babo ibintu byinshi kurushaho, kandi no mu myaka iri imbere bakazaba bagemura byinshi hifashishijwe imodoka nazo zidahumanya ikirere.

Tony ADESINA, Umuyobozi Mukuru wa SAFIRUN Rwanda

ADESINA avuga ko bashoye amafaranga abarirwa muri miliyoni makumyabiri n’eshanu mu madolari, ni ukuvuga angana hafi na miliyari 25 mu manyarwanda (25.000.000.000 FRW). Bakazakomeza kuzamura iri shoramari, uko ubucuruzi bwabo buzagenda bwaguka.

Abahawe akazi ko gutwara ibintu babigeza ku bakiriya, bishimira ko babanje guhugurwa ngo bakore ibyo bumva neza kandi basobanukiwe, bakaba bafite ubwishingizi, kandi inyungu babona nk’umusaruro w’ukwezi, ukabausumbye uwo babonaga hambere bataragana SAFIRUN Rwanda.

ANDI MAFOTO

Aya mapikipiki ntasohora umwuka uhumanya ikirere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *