Umuyoboke w’ishyaka rya Dr Kayumba yatawe muri yombi

Bwana Jean Bosco Nkusi, umwe mu barwanashyaka b’imena b’Umuryango Rwandese Platform for Democracy (RPD) washinzwe na Dr Kayumba Christophe, yaraye atawe muri yombi n’abantu bataramenyekana, bamufatiye ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

IREME News tukimenya aya makuru, ejo ku cyumweru nimugoroba, tuyagejejweho n’umw emu babimenye bikiba, twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ariko bombi ntacyo badutangarije.

Nkusi Jean Bosco, umurwanashyaka wa RDP

Twabajije Dr Kayumba Christophe niba hari icyo abiziho, adusubiza ko koko Nkusi ari umunyamuryango wa RDP unafitemo inshingano, kandi ko ari kugerageza umurongo we wa telephone agasanga udacamo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22/03/2021, Dr Kayumba Christophe asohoye ubutumwa butabariza uyu murwanashyaka wabo utazwi aho aherereye.

Turakomeza kubikurikiranira hafi, icyo tumenya tukibatangarize

NTWALI John Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *