NTIBYOROSHYE: Nkusi wo mu ishyaka rya Dr Kayumba agifatwa yashinjwaga iterabwoba

Nyuma y’umunsi umwe gusa hatawe muri yombi Nkusi Jean Bosco umwe mu bayobozi b’Umuryango Rwandese Platform for Democracy, ibyo ashinjwa byagiye bihindagurika, biva ku byaha byoroheje bijya ku bikaze.

Kuwa Mbere tariki ya 22/03/2021 i saa 10h41, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Thierry Murangira yatangarije IREME News ko  Nkusi Jean Bosco akurikiranyweho ubujura bwa kiboko no kwiyitirira umwuga, kuko ngo uretse kwiba , yaNkusi yari mu itsindary’abantu batandatu biyise abakozi ba Rwanda Revenue Authority, abandi biyise abapolisi.

Tega amatwi uko Umuvugizi wa RIB abisobanura, n’icyo Dr Kayumba abivugaho:

Ibi byaha bibiri bishinjwa Nkusi Jean Bosco Umurwanashayaka wa RPD ya Dr Kayumba Christophe, bihanwa mu buryo bukurikira, biramuts ebihamye ubikekwaho:

Ku cyaha cy’“ubwambuzi bukoreshejwe kiboko cyangwa agahato”: Ingingo ya 171 y’iItegeko’Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igira iti:

 
Umuntu wese ukora ubwambuzi akoresheje kiboko cyangwa agahato agasinyisha undi, akamuteza igikumwe cyangwa agahabwa inyandiko iyo ari yo yose irimo cyangwa iturukaho umwenda, uburonke cyangwa  ubwishyu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi  y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ku cyaha cyo  Kwiyitirira urwego rw’umwuga,  ingingo ya 281 y’itegeko twavuze hejuru igira iti: “


Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi,  impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu
wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ahagana ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuwa Mbere 22/03/2021, hahise hasohoka inyandikomvugo y’ifunga, iyi yo ikaba yarimo ibyaha bishya bikaze kurushaho, ari byo: kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushinga umutwe w’abagizi ba nabi.

Ibi byaha byo bihanwa mu buryo bukurikira:

 Ku cyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ingingo ya 174:  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo  bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishw igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko  zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Ku cyaha cyo Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ingingo ya 224 igira iti: Umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, uwuyobora, uwutunganya, uwujyamo, uwoshya abandi kuwujyamo, uwushyiramo abantu ku gahato, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10). Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 52 y’iri tegeko, mu gihe habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *