Adeline Rwigara ntiyemera kwitaba ubugenzacyaha mu cyunamo

Nyuma yo kugezwaho urwandiko rumuhamagaza (convocation) ngo ajye kwitaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, rwasohowe na RIB , Madamu Adeline Rwigara aratangaza ko atiteguye kwitaba Ubugenzacyaha mu gihe Abanyarwanda bari mu cyunamo.

Madamu Adeline Rwigara ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. We n’umuryango we bafite abo bibuka bazize Jenoside. Kubw’iyi mpamvu yatangarije Ijwi rya Amerika ko atazigera yitaba ubugenzacyaha mu gihe cy’icyunamo.

Adeline Rwigara yatangaje kandi ko amagambo yavuze bari mu masengesho ari aye atari ay’undi, kandi ko ayakomeyeho kuko ari ko kuri. Ati “Sinzava ku ijambo”. Yanibukije ko akiri kwibuka umugabo we Assinapol Rwigara, ko ari gahunda batangiye kuri 27/03/2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *