Ku myaka 35 Umugandekazi Judith A. Heard yitabiriye Miss Elite World

Umunyamideli Judith Allen Heard ubu arabarizwa mu gihugu cya Egiputa, ahazabera amarushanwa ya Miss Elite World 2020, nawe akaba umwe mu bazayahiganwamo.

Nubwo bisanzwe bitamenyerewe ko abadamu cyangwa se abakobwa barengeje imyaka 25 bitabira amarushanwa y’ubwiza n’uburanga , haba mu bihugu imbere cyangwa ku rwego mpuzamahanga, mu buryo bwihariye, Umugandekazi Judith Allen Heard, mu buryo bw’irengayobora we yemerewe kwitabira ihiganwa rya Miss Elite World 2020, ubundi ryagenewe abafite imyaka iri hagati ya 18 na 28.

Iri rushanwa ryagombaga kuba umwaka ushize wa 2020 ariko ryigizwa inyuma, kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje kuba ingorabahizi ku Isi hose.

Ku ruhande rwe, Judith Allen Heard avuga ko yatumiwe muri Miss Elite World kubw’inkuru ye idasanzwe yakoze ku mutima abategura iri rushanwa.

Reba inkuru idasanzwe yatumwe Judith Allen Heard ahabwa amahirwe y’irengayobora

Indi nkuru bifitanye isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *