Uwakubise urushyi Perezida Macron yakatiwe igifungo cy’amezi ane

Umugabo w’Umufaransa ufite imyaka 28 y’amavuko yakatiwe igifungo cy’amezi ane azira kuba yarakubise urushyi mu maso Perezida Emmanuel Macron, bikaba inkuru yihuse yakwiriye Isi yose. Ni urushyi yamukubis erukarangira, ubwo Perezida Macron yatambukaga asuhuza abantu.

Uwitwa Damien Tarel wahamwe n’iki cyaha, yabujijwe kandi kuzagira umurimo uwo ari wo wose wa Leta azigera akora mu buzima bwe bwose, akaba kandi yambuwe uburenganzira bwo gutunga intwaro mu gihe cy’imyaka itanu.

Ubwo yaburanishwaga kuri uyu wa kane, Damien Tarel ntiyigeze agaragaza ukwicuza, ahubwo yavuze ko Perezida Emmanuel Macron akomeje gusubiza u Bufaransa hasi, akaba atabyishimiye. Yanashimangiye ko n’iyo yahabwa amahirwe yo gukosora ibyo yakoze, yabisubiramo uko yabikoze ahubwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *