Igundagurana ry’abakomeye bashaka kugena uyobora FERWAFA

Mbagejejeho iyi nyandiko ngo muyintangarize, nyibahaye nk’umukunzi  wa Ruhago ubabazwa n’ibya football y’iwacu ihira mu bibazo, kandi ntekereza ko abakwiriye kubikemura batabona amakuru ahagije. Muri iyi nyandiko nta ruhande na rumwe mbogamiyeho uretse gutanga inama no gusaba impinduka.

Hari abategereje amagambo ameze nk’aryohereye kuri bo, biganjemo abafana ba Nizeyimana Mugabo Olivier ufite Company ya Transport yitwa Volcano, ariko muri ruhago akaba asanzwe ari Perezida wa Mukura VS iri mu cyiciro cya mbere ariko kuri ubu ikaba ifite ibibazo byo guhangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Inkuru nyinshi mu gihugu ariko zifite abazibereye umuzindaro ziravuga uburyo ariwe ufite amahirwe yo kuyobora FERWAFA mu matora azaba ku wa 27 Kamena 2021. Kuba yayiyobora nico nise amagambo aryohereye nk’ubuki abafana be bategereje.

Nanditse iyi nkuru kugira ngo abakunzi ba Ruhago mbamare amatsiko y’ibikorerwa mu bwihisho mu mupira w’amaguru, ngasaba ababishinzwe kwikubita agashyi bagakora ibifitiye abanyarwanda umumaro kandi bakareka kubeshya NYAKUBAHWA Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Muri make Ferwafa ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, rikaba rihabwa inkunga na Leta mu bikorwa bitandukanye harimo gufasha AMAVUBI kugera ku ntsinzi, ndetse n’ama miliyari menshi arenga (4) buri mwaka ava muri FIFA agenewe gufasha ibikorwa by’umupira w’amaguru. Ibi rero bituma abantu bose bahahanga amaso ndetse hakaba isibaniro.

Mu bihe bishize ku itariki ya 14 Mata 2021 Rtd Brig Gen. SEKAMANA Jean Damascene yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA, benshi bakaba baravuze ko yabikoze nyuma yo kunanirwa kuyobora iryo shyirahamwe.

Abanyamuryango benshi bariruhukije kuko yari umugabo udatanga ubwisanzure kandi mu gihe yari ku buyobozi umutungo wa FERWAFA ukaba warahatikiriye. Hateguwe amatora nyuma yo kwemeza ubwegure bwe, ayo amatora akazaba ku wa 27/06/2021, hazatorwa umuyobozi mushya wa FERWAFA, ku rubuga rwa FERWAFA rwerekana ko abakandida bemerewe kwiyamamaza bujuje ibyangombwa ari babiri, aribo RURANGIRWA Louis na NIZEYIMANA MUGABO Olivier.

Umugabo RURANGIRWA Louis ntabwo mutindaho cyane kuko nta makuru adasanzwe namubonyeho gusa icyo nabonye nuko yabaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA, ikindi kandi mu makuru nakurikiranye nuko atigeze yivanga mu gushaka kugura amajwi mu banyamuryango  cyangwa gutanga ruswa mu bitangazamakuru ngo bimuvuge neza, ubona yiringiye ko ukuri kuzatsinda ikinyoma, Umucyo ugatsinda Umwijima.

Ifoto: Rurangirwa Louis wiyamamariza kuyobora FERWAFA

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida RURANGIRWA Louis

  1. RURANGIRWA Louis (Perezida)
  2. KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)
  3. Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
  4. NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)
  5. MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)
  6. MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
  7. NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)
  8. NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n’ iterambere ry’umupira w’amaguru)

Igitera bamwe mu bayobozi ba Minisports gutinya uyu mugabo nuko atajya yihanganira amakosa, nkuko yagiye abyerekana mu buyobozi bwabanje bwa SEKAMANA, kandi biragaragara neza ko atsinze amatora hari inzira nyinshi zahita zisibangana zituma basahura akayabo, noneho ubu abatamushyigikiye bakaba bazamura umwuka w’ikinyoma uvuga ko umukene atayobora FERWAFA ngo  yahita yiba amafaranga bashaka kuvuga ko umukandida wundi Olivier ari umukire ku murusha ariwe ukwiriye kuyobora, ngo umuherwe ntacyo akeneye muri Ferwafa, ayinya!. Ibi ni urwitwazo kuko nta muntu uri ku rwego rwo kwiyamamaza muri FERWAFA adafite ubushobozi ku giti cye.

Ibikenewe muri Ruhago yo mu Rwanda ni abafite ubumenyi mu mupira n’umutima wo gukora cyane no guhindura ibintu bikaba byiza. Kuba umukire cyangwa umukene ntaho biri mu mabwiriza ya FERWAFA ateganya uburyo bwo kwiyamamaza rero simbibona nk’igipimo cy’ubushobozi kuko n’umuherwe nawe ntabwo azafata amafaranga ye ayahe abanyamuryango.

Gusa muri make, abakurikira ibya Ruhago babona neza ko baretse RURANGIRWA Louis agatorwa, ba RUSIHA Rusahuzi, imbehe yaba yubamye, isosi yaba yaguyemo inshishi wa mugani wa b’ubu, ni umugabo ushaka impinduka n’iterambere nkuko yagiye abigaragaza ashinja abayobozi bariho kutita ku bintu bikwiriye mu mupira, amafaranga yose yahita ashyirwa mubyo agenewe bigatuma batayabona nkuko babimenyereye.

NIZEYIMANA OLIVIER yatorewe kuyobora Ferwafa ku wa 27/06/2021 uzaba ari umutwe w’Inkuru zitandukanye mu gihe yaba atowe, ariko ndibaza uburyo nari nsanzwe nzi Olivier warinze izina rye igihe kinini none mu byumweru bibiri gusa atanze kandidatire, ahise yica byinshi, ahari benshi ntimwabimenye, dore ibyabaye, gutanga ruswa mu bitangazamakuru ngo bimuvuge neza, gutanga amafaranga mu banyamuryango ngo bazamutore. Sinzi impamvu atabona ko ibi bintu atari byiza, byangiza ishusho ye n’ubunyangamugayo. Njye musabye kuba maso kuko imyaka ine iri imbere muri Ferwafa ashobora kuzahura n’ingorane zikomeye mu gihe yakomeza iyi nzira, SEKAMANA yamaze imyaka itatu ariko bikomeje gutya, biragoye ko yazamara imyaka ibiri muri manda ye ndasobanura impamvu:

Ifoto: Nizeyimana Mugabo Olivier wiyamamarije kuyobora FERWAFA

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier

  1. MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
  2. HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
  3. HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
  4. CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
  5. GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
  6. IP UMUTONI Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
  7. NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
  8. TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
  9. UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
  10. Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

Mu guhitamo ibisa no kwemeza uwatowe mbere y’igihe, habayemo amakosa karundura

Amakosa yakozwe mu guhitamo uzayobora FERWAFA azatuma manda ya NIZEYIMANA Olivier itagenda neza nkuko buri wese yabyifuzaga.

Ikosa rya mbere: Kuba waratoranyijwe ngo uyobore FERWAFA niko bivugwa nabo mwakoresheje mu bitangazamakuru nyuma yo kubishyura udufaranga, noneho bamwe mu bayobozi ba Minisports bakakwizeza ubufasha budasanzwe, ntibivuze ko batazagukoresha ngo ugwe mu makosa nkaya SEKAMANA, kuko wowe uri agakingirizo kabo ba rusahuzi bagomba kwinjira muri iriya nzu banyuze mu bwihisho bw’izina ryawe.(Kuba ibitangazamakuru byarakoreshejwe mu kwamamaza Olivier mbifitiye gihamya, RIB izakurikirane niko kazi kayo, ntimushidikanye rwose, amafaranga yavuzaga ubuhuha). Ikibazo si ukumwamamaza, ahubwo ni ugupfukirana ukuri hakoreshejwe ifaranga.

Ikosa rya kabiri:Kuba waragaruye Visi Perezida usanzwe, wakoranye na SEKAMANA muri komite ye ifite ishusho mbi kugeza ubu, kandi uyu mugabo inama iheruka ubwo abanyamuryango bemezaga ubwegure bw’abagize Komite Nyobozi, yararusimbutse kuko yagombaga kweguzwa hamwe n’abandi ntazagaruke ku buyobozi. Biteganyijwe ko Olivier mu gihe azaba ari busy (adafite umwanya wo kwita ku inshingano ze muri Ferwafa)  ahugiye mu bucuruzi bwe uyu Visi Perezida umenyereye amanyaga no gusahura azaba ahari kugira ngo ahishe ibimenyetso bimwe na bimwe afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru.

Ikosa rya Gatatu:Abagize Minisports kuki bakomeza kwivanga muri za Federations kandi mu by’ukuri bakagombye kuzuzanya, kugeza ku rwego rwo gutegeka komisiyo y’amatora gukora impapuro nyinshi z’ITORAzikifashishwa kwiba amajwi dore uko bigenda; abanyamuryango bamwe bararana impapuro ziriho ibikumwe byabo bashaka ko batorwa, nyuma uwahawe urupapuro mu ruhame rutariho ikintu iyo ageze mu cyumba cy’Itora (Mu bwiherero bugenewe gutorerwamo) akarukubita mu mufuka maze agakuramo urwo yararanye akaba arirwo ashyira mu isanduku y’Itora, akazarugarura urupapuro rutariho igikumwe nk’ikimenyetso  cyuko yakoze ibyo yasabwe, maze uwakoze ibi agatsindira agafaranga gatubutse; Mubona ibyo byose bikwiriye mu budasa bw’abanyarwanda.

Ikosa rya Kane: Abagize Komite Nyobozi bawe nta bumenyi bafite mu mupira, nubwo numva bitaba ari ukuri ngo harimo ba Meya? Ni byose ?ukuri kwabyo ndacyagushakisha, Ngo abatekinisiye muri DSTV None tekini ya Televisiyo ihurira he na Tekini y’Umupirwa w’amaguru. Umupira wacu uracyafite urugendo.

Ikosa rya Gatanu:Kuki utahawe umwanya ngo wihitiremo itsinda muzakorana nkuko amategeko abiteganya, ndatekereza ko ibitekerezo byawe byari guhitamo abandi bantu bashoboye mwakorana nkuko ubigaragaza aho wanyuze hose.

Ikosa rikomeye rya Gatandatu: (Ijambo ishyamba ryawe agaciro mu ntangiriro zawe)muri FERWAFA hari kuvuka akazu cyangwa itsinda ry’abanyamuryango bagamije inyungu zabo, ako gatsinda katangijwe na NZAMWITA Vincent de Gaulle n’ubu ukikayoboye bucece, gashyiraho uwo gashaka kabifashijwemo na bamwe mu bavuga rikijyana muri Ruhago, ubu ka kaba karamaze kwemera ko kazashyigikira Olivier Nizeyimana nyuma yuko bakijeje ibitangaza namara gutsinda.

Aka gatisnda kagizwe n’amakipe bita ko aba mu Ishyamba (Bivuga Rebellion, Opposition, Insurgency cyangwa Kwigomeka mu kinyarwanda), ni itsinda ririni ku buryo uwo ryaha amajwi yahita atsinda nta shiti, Nyuma yo kurakarira Rtd Brig Gen SEKAMANA wakarwanyije kamaze kumugeza ku buyobozi, ubu nta bwumvikane na buto kashakaga uretse gushyiraho uwo gashaka ariwe Raoul Gisanura, nyuma rero byaje kurangira imbaraga ziri kumwe na Olivier zigahinduye ibitekerezo maze karayoboka, dore ko n’umukandida wabo atari akibashije gusaba Kwiyamamaza aiwe Raoul Gisanura nyuma yo guterwa ubwoba.

Iyi ni VIRUSI,  Olivier Nizeyimana azabana nayo imyaka ine? Kuba gusa yaremeye gukorana nabo ni icyasha gikomeye kandi ni ikimenyetso cyo gushyigikira ibibi ku mpamvu z’inyungu zihuse, ibintu SEKAMANA yabishimirwa kuko yabirwanyije kuva yaba umuyobozi, Ni byiza ko abanyamuryango basenyera umugozi umwe, nta matsinda runaka aba akenewe mu banyamuryango, ibi nabyo bizakomeza kwica umupira aho bamwe bavuga ngo uriya turi kumwe naho uriya si uwacu.

DORE IBYO NITEZE MU MYAKA INE URI KU BUYOBOZI

Reka nguhanurire atari bya bindi byababigize umwuga ngo bavugana n’Imana, njye ndavugana n’umutima nama wanjye.

  1. Ndabona ibitangazamakuru wahaye amafaranga ngo bikuvuge neza, bikwisubiye; bitangiye kuvuga amafaranga ari kuburirwa irengero, amarushanwa atagenda neza, ibibazo mu Mavubi, ibibazo mu banyamuryango kandi ari wowe muyobozi;
  2. Ndabona FERWAFA bakomeza gusahura ndetse utazi nuko byagenze ukabibona mu itangazamakuru no mu inama, ugahora wisobanura utazi uko byagenze;
  3. Ndabona Itsinda rinini ry’abakomeye rikomeza ku kubwira ngo tukuri inyuma ntacyo uzaba, harimo abambaye inyenyeri n’ibihanga ku ntugu.
  4. Ni byo Koko uri umukire nkuko babivuga, niyo mpamvu utazabakoma mu nkokora Ba Rusiha rusahuzi kuko bazihisha mu izina ryawe;
  5. Komite yawe ishizweho kugira ngo ikingire ikibaba ba Rusaha ABO biba amafaranga y’iterambere ry’umupira w’abana, Amafaranga y’Amavubi, n’andi agenewe amakipe.
  6. Muri Komite yawe ndashaka ku kubwira ko uri nimero ya 4 mu gufata ibyemezo kuko hari abo utazajya hejuru, reka nguhe urutonde ube urwicaranye.

– Ushinzwe ubuvuzi niwe uzaba Uyoboye FERWAFA akaba ari ku mwanya w’abakomiseri kugira ngo ayobye uburari, kuko nta mbaraga z’igisirikare zikwiriye kwigaragaza nkuko byagenze kwa Rtd Brig Gen SEKAMANA, ariko ndagira ngo mbabwire ko uyu ari umusirikare LT. COL. DR. Mutsinzi Hubert;

– Ushinzwe imari akaba amenyere cyane gukora mu bigo bikomeye mu gihugu ndetse binyuramo amafaranga menshi aruta aya Ferwafa, uyu nawe ni umuyobozi uzavuga rikijyana kwa Olivier;

– Visi Perezida wari usanzwe HABYARIMANA Matiku Marcel araruta Perezida kuko uyu amanyereye amacenga yose akorerwa muri FERWAFA, ni uwo kwizerwa cyane kurusha Olivier.

– Perezida ku mwanya wa Kane Nka symbol muri Ruhago. (Nk’ishusho gusa)

  1. Ndababona muhora muregana buri wese yishima aho yishikira, umwe kwa Generale, undi Rusororo, undi Muri Fifa, undi Minisports, HAHAHA. Gusa uwo mwanda ndabasabye ntimuzawugeze mu RUGWIRO, Buri wese ari muri bitankoraho reka ntange amakuru hakiri kare;
  2. Ikindi gikomeye NGUHANURIYE, ni ubutabera buzatangwa kuri Perezida wa Ferwafa uzakora amakosa, kuko ntabwo NYAKUBWAHWA azabeshwa igihe cyose, ndakubona wishyura amafaranga yose yibwe kuva Degaule na SEKAMANA bayobora, kuko inyandiko za raporo zose zibitswe neza n’abazikozeho mu igenzura ry’imari, nubwo  nyinshi babateye ubwoba bagatinya kuzishyira hanze, ikibabaje nuko uzishyura ibyo utigeze uryaho disi. Ariko amafaranga bavuga ko uyafite nta kibazo uzishyurira.
  3. Kwiba byo ntuzabikora birazwi kuko ntabwo uri UMUJURA mbaye nkuvugiye, ariko uzaba umeze nk’umugabo watewe n’ibisabo iwe bikamufatitaho intwaro, bigakora icyo bishaka maze bikigendera. HAHAHA.

HARI IBIMENYETSO BYINSHI BYEREKANA KO ABANYAMURYANGO BATERWA UBWOBA

  1. Umunyamuryango witwa United Stars yanditse ibarwa y’impungunge afite mu matora, nyuma asabwa kwivuguruza.

Umusomyi wa IREME News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *