Bamwe mu barwariye mu rugo COVID-19 binubira kutabona amakuru ahagije n’abonetse ntazire igihe

Hashize hafi umwaka n’igice Koronavirusi igeze mu Rwanda. Abamaze kuyandura ni benshi, kandi uko iminsi igenda yicuma niko ihitana abagenda bazamuka mu mibare. Mu rwego rwo guhangana nayo, Leta yashyizeho ingamba z’uko bamwe mu bayanduye ariko batarembye bakurikiranirwa mu rugo, bagakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima.

Bamwe muri abo barwayi binubira ko amakuru atabagereraho igihe bituma rimwe na rimwe babona atari yo, ibi bibateza ikibazo mu kuba bayikira batinze cyanwga se bakayanduza n’abandi.

Mukarurema utuye mu mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Gisozi, ni umwe mu bemeza ko bahawe amakuru atari yo, bigatuma akomeza gutemberana Coronavirus, bikaba byaramuviriyemo kuyanduza umuturanyi we.

Aganira n’Ikinyamakuru The Chronicles yagize ati: “Ubwo nasobanuzaga umunyabuzima mu kagari kacu yambwiye ko umuntu wakingiwe atapfa kwandura COVID-19 ko n’iyo ayaduye itamuzahaza, kandi ko atabasha kugira umuntu uwo ari we wese yakwanduza.”

Mukarurema akomeza agira ati: “Natunguwe no kumva kuri Radio, Minisitiri w’Ubuzima asobanura ko hari abantu bandura coronavirus baramaze gukingirwa, kandi ko hari n’abahitanywe na yo barakingiwe. Akaba yaradukanguriraga gukomeza kwirinda kimwe n’undi wese utarakingiwe… Na ho ubundi nibwiraga rwose ko ntawe nzigera nanduza, kandi ko idashobora kunyica.”

Mu Karerea Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Mpinga G. yatubwiye ko yamaze iminsi yumva atameze neza agakeka ko ari malaria, akajya no kwa muganga bakayimuburamo ariko bakamuha imiti yayo, ariko ntakire; agakomeza kugaragaza ibimenyetso by’uko ari malaria ni bwo yafataga icyemezo cyo kwisuzumisha akaba aribwo yasanze yaranduye Corona.

Agira ati “Bambwiye ko ntarembye, ko nataha nkiyitaho, nkishyira mu kato ngo ntanduza umuryango wanjye. Ariko ntibiba byoroshye, ujya kubona ukabona umwana aje yiruka agusanganira, iyo ntawamubaye hafi ngo mutangire, wisanga yakuriye ari kugukiniraho”.

Mpinga akomeza avuga ko kwitwararika urwaje cyangwa urwariye Corona mu rugo bitoroshye. Agatanga urugero kubibabaho, ko kuba hari urwazwa bagakira hari undi muri urwo rugo wafashwe, cyangwa se uwakize na we akazongera agafatwa. Afite umugore ukuriwe, kandi na we haciyemo iminsi arafatwa, cyakora umwana wabo muto we ntiyigeze ayandura, nubwo nta bwirinzi buhanitse burenze ubw’abandi yigeze akorerwa.

Kuri iki cyo kurwaza abana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko nubwo abana badapfa kwandura vuba, ngo ntibigomba gukuraho ikurikirana ry’ubwirinzi bwabo, kuko abana bato banduza abantu bakuru, kabone n’iyo aba bana batagaragaza ibimenyetso.

Mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi, Nzababwita Merard yarwaje Corona atabizi, umurwayi we amenyekana gusa amaze kunegekara no kuremba bakabije, kuko yavuye mu rugo ashyirwa ku mwuka (bombonne), ndetse nyuma y’iminsi itatu biza kurangira atabashije gukira. Ku bijyanye no kurinda abana, avuga ko uburyo bwiza ari ugushaka urera abana bato, akabakurikirana kugira ngo badahora bikubakuba ku muntu mukuru urwaye.

Nzabamwita avuga ko n’icyatumye umurwayi we aremba, bakamujyana kwa muganga ari intere, byatewe no kuba amakuru bahabwa kuri Delta adasobanuka neza, bigatuma batamenya uwo yafashe, ngo akurikiranwe hakiri kare, akibasha kuramirwa.

Mu butumwa bwose butangwa n’inzego zinyuranye, Umukuru w’igihugu na we aherutse kwibutsa Abanyarwanda ko nta n’umwe ukwiye kwirara ngo ajenjekere Corona. Ubwo yatangaga ubutumwa ku munsi wo kwibohora tariki ya 04 Nyakanga 2021, Perezida Kagame yagize ati “Ubu ni ngombwa, ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse, gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Si  Guverinoma y’u Rwanda yonyine yagize uruhare mu kurwanya Covid 19, ahubwo n’imiryango imwe n’imwe yo mu gihugu ndetse no mu mahanga yagize icyo ikora. Ikigega cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana, UNICEF nacyo cyorohereje itangwa ry’inkingo 340.000 COVID1-9 binyuze mu kigo cya COVAX. Iki kigo cyateye inkunga kandi mu guhugura abakozi bashinzwe ubuzima n’abandi bayobozi ba leta bagize uruhare mu gukwirakwiza inkingo no kuzitanga (Gukingira).

Kubera ko Abana babarwa nk’abanyantege nke mu bihe bidasanzwe, ibihe biteye impungenge nko muri iki cyorezo cya Covid, UNICEF yabatekerejeh.  Rajat Madhok, ukuriye itumanaho no kwegera abaturage muri UNICEF- Rwanda yagize ati:  “Abana ntibakiri abahohotewe na COVID-19. N’ubwo kugeza ubu nta kimenyetso cyerekana ko abana bato banduye virusi, ingamba zo kurwanya virusi zagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abana mu mezi 18 ashize. ”  

Yongeyeho ati: “Ku nkunga ya UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa, Minisiteri y’Uburezi yahise itegura kandi ishyira mu bikorwa gahunda y’uburezi yo guhangana n’ihungabana ryatewe na COVID-19, ikubiyemo guteza imbere no gukwirakwiza amasomo yo kwigira kure binyuze kuri radiyo, televiziyo, no kuri interineti. kwiga hamwe n’inkunga ya UNICEF. Biteganijwe ko abagera kuri miliyoni 2.5 biga muri ubwo buryo bwo kwigira kure mu gihe amashuri yari afunze nubwo abana bose batabonye ayo masomo ya kure. ”

Kwita ku barwayi ba Covid19 barwarira mu ngo zabo byabonetsemo ibibazo binyuranye bivanzemo n’inzitizi,  ariko muri rusange iyi gahunda yafashije cyane mu kugabanya umubare w’abantu bashoboraga guhitanwa na Coronavirus, iyo bose baba barasabwaga kuvurirwa byanz ebikunz eku bitaro by’uturere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *